Ingoro y'Umwogabyano (II) :

Ikina n'ingoma y'Indamutsa
N'umurishyo uhumuriza,
N'umutagara w'ib'ihubi
N'Amariza y'i Ntora,
N'imbaga y'abarorerezi;

N'abaririmba impanzi,
N'abazereka Intamati,
N'imana zicyuye,
N'igiterane cyazo,
Na Rucyahabigarama,

N' imfizi y'icyusa,
N' icyubahiro igira,
N'ingabo zidahomboka.
Zikavogera imbizi
Zikanyura ku mwimirizi;

Icyamamare cy'inyambo,
Bakayumva mu cyoko,
Cyareretsemo inyamibwa,
Zigahimbaza isibo,
Zigituruka mu byambu;

Zigashingana Kigese,
Bagasanganira Ingeri,
Zikabyukurutsa Ingabe,
I Nyamagana ya Mutakara,
Zigashingira Indamutsa,
Imyato zayigiriye.

Ziba zaje mu birori,
I Nduga baziha impundu
Aho ni mu igisha ryazo;
Zigataha i Bwishaza,
Nta yo irasohorerwa inda,

Zikabigerana ku kirwa,
Zisa na Kigeli nyirazo;
Zigahindukirana ishya,
Ziruta andi mashyo yose.

Bagatumira nyirigira,
Ngo ajye guhangura Imbizi .
Yazigera mu ruhanga,
Urw'intwari rukarema;
Bakazambika inkindi,
Ntihagira isaguka.

Zigataha ishakaka
Ayo makombe nta yashishwe;
Zigashengera zose,
Nta yo bashize amarora;
Zikamurikanwa n'ingoma,

Mu ngo z'i Rubengera;
Ni iz'iruguru zose,
Zikuze urugero rumwe;
Mbonye urugori rugoga,
Zibamo Rugombangogo,

Reka aratire Ibihogo,
Atahije Izamamaje,
Ingoro y'Umwogabyano !